Uko Berlusconi yasize agabanyije abana be ibye byatangajwe

Imigabane ya Kompanyi igenga umutungo we wose ntiyayigabanyiije mu buryo bungana abane be batanu

Ahavuye isanamu,Reuters

Insiguro y'isanamu,Imigabane ya Kompanyi igenga umutungo we wose ntiyayigabanyiije mu buryo bungana abana be batanu

6 Ukw'indwi 2023

Nyuma y’ibyumweru hari impuha ku uzazungura imari nini cyane yasizwe na Sylvio Berlusconi uherutse gupfa, ubu hatangajwe uko yabigennye mu irage yasize yanditse.

Umutungo we wose hamwe ubarirwa muri miliyari 6.5 z'amadorari ya Amerika.

Mu ba hafi be, Berlusconi yasize abana batanu ndetse n’umukobwa wari nk’umugore we babana n’ubwo batari barasezeranye. Abo bose ntiyabagabanyije ku buryo bungana.

Umutungo we ahanini ugengwa na kompanyi ikuriye izindi zose ze ya Fininvest, iyi yasize agennye ko abana be bakuru Marina na Pier Silvio bagira 53% by’imigabane y’iyi kompanyi.

Naho abandi bana batatu bo yabageneye bose imigabane ingana na 15.8% y’iyo kompanyi ihatse izindi.

Marina Berlusconi (ibumoso) w'imyaka 56, asanzwe ariwe mukuru wa kompanyi ya Finvest ya se

Ahavuye isanamu,Reuters

Insiguro y'isanamu,Marina Berlusconi (ibumoso) w'imyaka 56, niwe mwana mukuru we, asanzwe ariwe mukuru wa kompanyi ya Fininvest ya se

Pier Silvio Berlusconi aba mu butegetsi bwa kompanyi za se kuva mu myaka ya 1990

Ahavuye isanamu,Reuters

Insiguro y'isanamu,Pier Silvio Berlusconi ukurikira Marina, nawe aba mu butegetsi bwa kompanyi za se kuva mu myaka ya 1990

Marina na Pier Silvio ni abana be bo ku mugore bashakanye bwa mbere, nibo yaraze igice kinini kurusha Barbara, Eleonora na Luigi bo ku mugore we wa kabiri.

Berlusconi kandi yasize ageneye miliyoni €100 (miliyari zirenga 125Frw) Marta Fascina, umukobwa babanaga nk’umugore we, ndetse yarushaga imyaka 53.

Ntabwo bari barashyingiwe ariko ku buriri yapfiriyeho yamwitaga umugore we. Mu ibaruwa ikubiye mu irage rye, yaranditse ati: “Ingano yose, mubyitegure. Bazavuga ko ari nini cyane cyangwa ari ntoya cyane. Ko idakwiriye.”

Enjoyed this article? Stay informed by joining our newsletter!

Comments

You must be logged in to post a comment.

About Author